Updates

Articles

PADIRI RUGIRANGOGA Ubald
PADIRI RUGIRANGOGA Ubald

Yavutse: 16/05/1956

Amazina y’ababyeyi 

Se: Kabera Jacques 

Nyina: Mukaruhamya Anysie

Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi

Aho atuye 

Akarere: Rusizi

Umurenge: Kamembe 

Akagari: Karambo 

Umudugudu: Cyangugu 

Yahawe ubupadiri mu 1984 Ubu ni umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu ho mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ibikorwa byamuranze: Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Ubald yatangije gahunda y’isanamitima n’Ubwiyunge muri Paroisse Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto hirya no hino mu yandi ma Paruwasi. Yahuje abishe n’abiciwe hagamijwe komorana ibikomere, kwiyunga ubwabo no kwiyunga n’Imana; yahuje abagombaga kurangirizwa imanza z’imitungo kugira ngo imitungo yishyurwe mu mahoro, kandi abigishijwe bose bagahurizwa mu matsinda y’ubufatanye.

 

Gahunda yo guhuza abiciwe n’abishe hagamijwe komorana ibikomere no kubikira yatangije muri Paroisse ya Mushaka (Imirenge ya Gashonga, Nzahaha na Rwimbogo) yeze imbuto nyinshi mu baturage bagize iyo Mirenge ndetse irarenga igera no mu zindi Paruwasi zirimo Ntendezi, Mashyuza, Shangi, Nkanka, i Mugombwa muri Diyosezi ya Butare n’ahandi. Yasabye abishe mu bo yigishaga muri Paruwasi ya Mushaka kutiherera mu ntebe ya Penetensiya, ko ahubwo bagomba kugaragaza ibyo bakoze mu ruhame bakabona gukomorerwa amasakaramentu bakanababarirwa.

 

Yagiye ajya no muri Gereza ya Cyangugu kwigisha kwirega no kwemera ibyaha kandi byatumye abafunguwe babitangira ubuhamya bujyanye no kubohoka, kongera kwiyunga n’Imana n’abaturage. Yafashije  kandi  mu  bikorwa  byo  kurangiza imanza z’imitungo nyuma ya Gacaca kugira ngo imitungo yishyurwe ndetse abatabishoboye basonerwe n’abangirijwe imitungo. Umusaruro w’iyi gahunda ni uko abayitabiriye batsinze urwikekwe bakibona nk’Abanyarwanda kugeza ubwo bamwe mu bakomoka mu miryango yari yarahemukiranye bashyingirana, abandi bakabyarana abana muri Batisimu, ndetse bakanahana inka.

Uko igitekerezo cyamujemo

Mu buzima bweyabonye ibimenyetso bikomeye byamweretse ko Abanyarwanda babuze urukundo. Akiri umwana muto, yabonaga we n’ababyeyi be bihisha mu bihuru abashaka kubica kandi atazi icyo babaziza. Nyuma yabonye Se na Sekuru bikanda inkoni bari barakubiswe mu mvururu z’amoko zo muri 1960. Ntibyateye kabiri Se baramwica muri 1963 azira ubwoko.

Muri 1973 yirukanywe mu ishuri rya Seminari ntoya yo ku Nyundo mu mvururu z’amoko, aho birukanaga abanyeshuri b’Abatutsi mu mashuri ndetse no mu mirimo. Yahungiye i Burundi aho yakomereje amashuri muri seminari nto ya Diyosezi Gatolika ya Bujumbura.

Arangije amashuri yisumbuye, yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, akomereza amashuri mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984 i Mwezi. Yemeza ko icyamuteye kuba umupadiri ari uko yumvise ijwi rimusaba kwigisha Abanyarwanda urukundo.

Muri 1990 yafashwe mu byitso. Muri gereza baramukubita ariko abantu batanga ubuhamya ko arengana. Baramusatse basanga nta mbunda afite, baramurekura arataha. Ageze imuhira yazengurutse paruwasi akoresha inama ababwira ko bagomba kujya bakundana bakareka amacakubiri ashingiye ku moko bakagira ubumwe.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, yakiriye impunzi nyinshi kuri paruwasi ya Nyamasheke. Interahamwe zisaba Perefe ko ategeka Padiri Ubald akava kuri paruwasi kugira ngo batica impunzi. Yafashe imodoka agenda akurikiranye na Perefe, ahungira kuri Eveche ya Cyangugu. Kuri 25 Gicurasi ahungira muri Zayire, akomeza ajya i Bujumbura. Ntiyahatinze kuko yari afite ubutumire bwo kujya mu Bubiligi. Yagiyeyo aboneraho aranaruhuka, ahamara amezi 6 abona kugaruka mu Rwanda. Hari abamubwiraga ngo yigumire i Burayi ariko we akumva afite inshingano yo kwigisha urukundo n’imbabazi mu Banyarwanda kuko yari yarabonye umwiryane bari bafite.