Updates

Articles

Dr.HABYARIMANA Jean Baptiste
Dr.HABYARIMANA Jean Baptiste

Yavutse: 14/03/1950

Se: Nkangura Paul

Nyina: Mukarweru Thérese

Yavukiye Mucyahoze ari Commune Runyinya, Umurenge wa Mpanda.

Ubu ni

Akarere: Nyaruguru 

Umurenge: Kibeho 

Akagari: Mpanda 

Umudugudu: Munege

Yashakanye na Mukakibibi Josephine

Babyaranye abana babiri b’abakobwa. Bose bishwe muri jenoside.

Ibikorwa byamuranze: Dr Jean Baptiste Habyarimana yabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Butare mu gihe cy’amashyaka menshi muri 1992. Ubwo Jenoside yatangiraga, Perefe Jean Baptiste yakoze uko ashoboye ngo ubwicanyi butagera muri iyi Perefegitura. Kugira ngo Jenoside ishoboke muri Butare byabaye ngombwa ko babanza kumukura kuri uyu mwanya. Abari abayobozi bakuru b’Igihugu bagiye gushishikariza abanyabutare kwitabira ubwicanyi. Yanze gusiga abo yayoboraga yemera gupfana na bo we n’umuryango we.

 

Mbere yo kuba perefe yabanje kuba mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Akiva kwiga muri Amerika, yageze i Butare muri kaminuza mu kwezi kwa cyenda 1990. Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohoza Igihugu, na we afatwa mu byitso, amara amezi atandatu muri gereza. Amashyaka menshi atangiye muri 1991, yagiye muri PL (Parti Libéral). Yabaye Perefe wa Butare muri 1992.

Ubwo Jenoside yatangiraga, yagerageje kubungabunga  umutekano  mu  cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Abo yayoboraga baramwumviye banga kwijandika mu bwicanyi ndetse n’abahigwaga banga guhunga kubera icyizere bari bamufitiye. Yagiye ajya guhumuriza abantu bari bugarijwe n’ubwicanyi. Kuri 18 Mata 1994, yagiye i Cyahinda guhumuriza impunzi zari kuri paruwasi. Ariko avuyeyo, ni bwo Guverinoma y’Abatabazi yaje i Butare gukangurira Abahutu baho gukora Jenoside. Uwo munsi uwari Perezida, Dr Sindikubwabo Théodore yavugiye i Butare ngo: “Abanyabutare bigize ba ntibindeba, nibabireke, maze bareke abashaka “gukora” bakore. Uwo munsi ni bwo bavanyeho Perefe Dr Habyarimana Jean Baptiste. Babanje kumufungira mu biro bya perefegitura mbere yo kumujyana kumufungira i Murambi ya Gitarama aho Leta y’abatabazi yakoreraga. Ariko umugore we n’abana be babiri babiciye mu rugo aho bari batuye i Butare.

Mushiki we yavuze ko mu rubanza rwa Agnès Ntamabyariro, wari muri PL pawa (power), na Minisitirii w’Ubutabera muri Guverinema y’Abatabazi, yavuze ko bafungiye Habyarimana i Murambi, noneho bemeza ko azira ubusa, ngo atanga impapuro zo kumufungura. Ngo yaramubajije ati: “ngufungure wizeye umutekano wawe? Undi aramusubuza ati “urabona nabuzwa n’iki kuwizera? Aramufungura ariko bigaragara ko ari umutego bari bateze wo kumwica. Yishwe mu kwezi kwa Gicurasi. Mushiki we avuga ko bashengurwa umutima n’uko batigeze bamenya aho yiciwe ngo babone umubiri we, ashyingurwe mu cyubahiro akwiye.

Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo

Abamuzi bavuga ko Jean Baptiste Habyarimana yaranzwe igihe cyose n’ibitekerezo bizima. Abantu bose bamwisangagaho kuko atigeze arangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose. Yagiraga ubuhanga bwo kubona ibisubizo mu buzima.Abarimu ba Kaminuza bamuziho kuba ari umwe mu bashinze isanduku yo gufatanya y’abakozi na n’ubu igikora kandi ibafitiye akamaro kagaragara. Yari umuntu urangwa n’ukuri, ugira umurava mu byo akora, atitaye ku cyenewabo cyangwa ubwoko, atitaye ku ngaruka kugeza n’aho atanze ubuzima bwe. Yari umuntu ukunda Igihugu ndetse akaba yanagipfira, nk’uko byamugendekeye yiyemeza kurinda umutekano w’abo yayoboraga kugeza abizize.