Updates

Articles

SOEUR KAMUZIMA Mariciane
SOEUR KAMUZIMA Mariciane

Yavutse: 1936

Se: Gihimbi Simon 

Nyina: Nakure Catherine 

Aho yavukiye

Akarere: Nyamasheke 

Umurenge: Kagano 

Akagari:Ninzi 

Umudugudu:Ninzi

Yihaye Imana mu muryango w’Abapenitente ba Mutagatifu Fransisko wa Assize.

Aho atuye

Akarere: Nyamasheke 

Umurenge: Shangi 

Akagari:Shangi 

Umudugudu: Busasamana

Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru aba mu kigo cy’ababikira ba penitente ba Saint Francois d’Assise i Shangi

Ibikorwa byamuranze Soeur Kamuzima Marcienne yagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi na we yarahigwaga. Nyamara yanze gusiga abantu bari bamuhungiyeho mu kigo yari ayoboye cy’ababikira b’Abapenitente cya Shangi n’abari bahungiye kuri Paroisse Gatolika ya Shangi; akabashakira ibyo kurya n’imiti yo kubavura.

 

Soeur Kamuzima Marcienne yakiriye abantu benshi baje bamugana ndetse abenshi bari abanyeshuri bahigwaga baje babanza kujya kuri paruwasi hamwe n’abandi ariko we ubwe yaragiye arabashaka, abazana mu kigo cy’amashuri yayoboraga cya Groupe scolaire de Shangi kuko n’ubundi bari mu biruhuko bya Pasika.N’abandi bana barabibonye, baza bamuhungiraho arabakira. Haje kuza n’abandi benshi baturutse aho kuri paruwasi arabakira abaha ubuhungiro. Yaribwiraga ati: “Niba ari ugupfa nzapfana na bo”. N’ubwo yashoboraga kwifashisha umuryango w’ababikira agahunga, yanze kubatererana yiyemeza kugumana na bo.” Haje kuza abajandarume babiri boherejwe na Komanda wa jandarumori ya Cyangugu kurinda amazu n’ibigo by’amashuri kugira ngo batabisenya. Na bo yabakiriye neza bituma interahamwe zitamutera kenshi kuko zari zizeye ko harinzwe. Ibyo byatumye abasha gufasha abantu benshi batashoboraga kubona umwanya mu kigo imbere ariko bihishe mu ruzitiro rwa Cypres. Yabashaga kubagaburira nijoro bakisubirira mu bwihisho bwabo. Abo bajandarume yabafashe neza, akabagaburira, akabaha na byeri, bakagwa neza. Ibyo byatumye batica abantu, ndetse babasha kuguma mu kigo kugera mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1994.

Yagize kandi uruhare mu kuvura inkomere nyuma y’igitero cy’uwitwa Yusuf MUNYAKAZI; iyi nterahamwe (Yusouf) yasize inkomere nyinshi i Shangi kuri Paroisse Gatolika. Soeur Marciana yashatse imiti arabavura, abakomeretse cyane akabohereza ku bitaro bya Bushenge. Bigeze mu kwezi kwa karindwi yabahungishirije i Nyarushishi akoresheje imodoka y’ababikira b’abapenitente. Nyuma ya Jenoside, yumvise afite ubutumwa n’inshingano byo kuba hafi abafite ibikomere ku mutima no ku mubiri batewe na Jenoside. Yareze imfubyi nyinshi atarobanuye, agamije kuzifasha mu myigire, azigisha umuco wo kubabarira no kwimakaza amahoro. Mu Kigo cy’ababikira b’abapenitente yari akuriye, harokokeye abantu basaga ijana kandi ntibigeze bicwa n’inzara cyangwa inyota, icyo kigo cyagerageje kubitaho no kubitangira muri byose. Nyuma ya Jenoside, yafashije impfubyi nyinshi kubona ubuzima, biga amashuri yisumbuye n’amakuru, ashyingira imfubyi yareze akazifasha nk’umubyeyi.

Uko igitekerezo cyamujemo

Soeur KAMUZIMA Marcienne arangwa n’ubworoherane, ubwitange, ubunyangamugayo, gukunda abana. Mu buzima bwe bwose yaharaniye kuzamura ubumwe n’ubwiyunge mu bana yareraga, agamije kwigisha amahoro arambye no gutoza abana indangagaciro nyarwanda mu kigo. Imibereho n’imibanire ye byiza n’abaturage muri rusange byatumye ikigo yari ayoboye kibera benshi ubuhungiro kandi baraharokokera.

Avuga ko uwo mutima yagize wo gufasha abantu abikesha Imana agira ati: “Ni Imana yaduhaye ubushobozi, njye numvaga ari ngombwa. Ntiwashoboraga kurebera abantu babuze aho bahungira bakurikiwe n’abashaka kubica, ngo ubareke kandi hari icyo washoboraga gukora. Njye numvaga ntakwicara ngo ndeke abo bana bapfe kandi hari ibyo kurya n’aho kuryama ndetse numvaga tugomba gupfana.”