Ibikorwa byamuranze: Mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, Ntawuryerera Isaacar yahungishije Abatutsi benshi mu bwato abajyana ku Idjwi, noneho Burugumetiri aramubuza aranga. Uwari Konseye na we aramubuza aranga, akomeza kubajyana. Ku tariki ya 8 Gicurasi, Burugumesitiri Karasankima n’abandi bantu benshi barimo Mika baramuteye iwe mu rugo, baramufata, baramwica bamuziza ko yambutsa Abatutsi akabajyana mu cyahoze ari Zaire ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ntawuryerera yari umucuruzi w’ibiribwa yavanaga ku Kirwa cy’Idjwi, muri Congo, akabigurisha mu Rwanda. Ubwo Jenoside yatangiraga, kuko yari umuntu wabashaga kuganira n’abantu benshi, yaje gutembera agera kuri santere (centre) hateraniye abantu benshi. Bamubwira ko kwica Abatutsi byatangiye kandi noneho atari nka kera kuko nta n’umwe bagomba gusiga,habe n’uruhinja. Bamubwira umuntu bishe ahongaho. Yagarutse mu rugo, atangira kugenda aburira Abatutsi ko ubwicanyi bukaze bwatangiye, ko uwabibasha yakwambuka agahungira muri Congo. Ubwo bamwe batangiye guhungira iwe, atangira gushaka uburyo bwo kubafasha kwambuka akoresheje ubwato yari afite. Bavuga ko yafashije abagera kuri 206 kwambuka.
Yari afite abamufasha bo mu muryango we ndetse n’abaturanyi. Ariko Isaacar akaba umuyobozi wabo bose. Yari yarabagabanyije imirimo. We yajyaga kuganira n’abayobozi b’interahamwe ngo amenye gahunda iriho. Abandi bakajya ku irondo kugira ngo bamenye aho abicanyi ba ruharwa bari. Hari igihe bambutsaga abantu nka saa saba z’ijoro interahamwe zigiye kuryama. Kandi bagaruka bakajya guhinga kugira ngo hatagira ukeka ko bataryamye. Hari uwari ushinzwe kujya mu kabari kumva ibivugwa, n’abandi.
Byaje kumenyekana ko ahungisha Abatutsi, uwari Burugumesitiri witwaga Karasankima, ari kumwe n’umugabo witwaga Mika n’abandi benshi baje mu modoka bamusanga iwe mu rugo. Yari yiriwe asenga kuko hari kuwa gatandatu kandi ari umudiventisti w’umunsi wa karindwi, bamusohora mu nzu, bagenda bamukubita cyane, bamwita ikigwari, bamugeza ku modoka, baramutemagura kugeza bamwishe, hari tariki ya 08 Gicurasi 1994.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Abamuzi bavuga ko kuva kera Isacar yabanye n’abantu bose neza kandi atarobanura. Yabanye n’Abahutu abana n’Abatutsi. Nta na rimwe atatabaye Abatutsi igihe cyose babuzwaga amahoro mu mateka y’u Rwanda. Kandi mu Karere atuyemo hari abandi baturage bihutiraga kwitabira ubwicanyi bw’Abatutsi. Ntiyigeze yemera ko abantu bapfa bazira ubusa. Mu buzima bwe bwose yitandukanyije n’ikibi.