Ibikorwa byamuranze: Munyakayanza Leopold yapfuye yishwe kubera gukora ibikorwa byo gutabara abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarabambutsaga abajyana ku Idjwi akoresheje ubwato.
Guhera muri 1990 Inkotanyi zimaze gutangiza urugamba rwo kwibohora, Abatutsi batangiye guterwa amabuye mu ngo zabo, bahungira kwa Munyakayanza Leopold no kwa mukuru we Munyurabatware Sostène. Jenoside itangiye muri 1994, abantu benshi bahungiye mu miryango yabo. Maze bajya inama y’uburyo bafatanya gukiza abantu interahamwe zahigaga. Abatutsi bumvise ko hari abantu babafasha bakabambutsa i Kivu, baje ari benshi baturutse muri Rutsiro na Karongi bahasanga n’abandi. Interahamwe zamennye ubwato bakoreshaga, maze Sostène na Leopold biyemeza kwitiza ubwato bw’undi muntu bambutsa abandi Batutsi bagendaga babahungiraho.
Ku ncuro ya kane, ni ho Munyakayanza Leopold yishwe, yicanwa na mukuru we agarutse avuye kwambutsa abantu, maze bombi babakubitira bikomeye kuri santeri (centre) ya Mirambi, kandi bashyingurwa bataravamo umwuka. Bishwe n’abantu bakomoka mu miryango yabo. Abo barokoye bose babavuga ibigwi.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Munyakayanza Leopold ni umuntu uvuka hafi y’Ikiyaga cya Kivu kimwe na mukuru we kwa se wabo Munyurabatware Sostène. Ababazi bavuga ko bari abantu b’abizerwa aho bari batuye, kandi bombi bari inshuti nyanshuti ku buryo ibyo bakoraga byose bajyaga inama. Yarangwaga n’ukuri kuko atajyaga yifuza ko hari umuntu n’umwe wagirirwa akarengane. Mu gihe cya Jenoside yabashije gufasha Abatutsi benshi bagera kuri 200 kwambuka bagahungira muri Congo.