Ibikorwa byamuranze: Munyurabatware Sostene yishwe azira ibikorwa byo kurokora Abatutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside, akaba yarabambutsaga abajyana ku Idjwi akoresheje ubwato.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Sostène yari afite ubwato mu Kiyaga cya Kivu. Yari umugabo wabanaga n’abantu cyane. Abatutsi baza bamuhungiraho kugira ngo abambutse abajyane mu cyahoze ari Zaire cyabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabanje kwambutsa umugore we wari umututsikazi hamwe n’abaturanyi barimo uwitwa Gatete na Forodo.
We n’umuvandimwe we Leopord Munyakayanza bagiye bambutsa abantu benshi kuko ku nshuro ya kabiri Sostene yajyanye abantu 52, naho Leopold akajyana 47. Ku tariki ya 15 Gicurasi 1994, avuye muri Congo, abicanyi bayobowe n’uwari Responsabule wa selire witwaga Harinditwari Jean, bamutegeye ku cyambu baramufata, bamujyana muri santiri (centre) ya Mirambi baramukubita kugeza bamugize intere. Bamushyinguye atarashiramo umwuka, bamutaba mu rwobo runini rwari hafi aho. Bamwicanye na murumuna we Munyakayanza Léopold. Abo yarokoye bashimira ubutwari yagize muri icyo gihe akemera gutanga ubuzima kandi azi neza ingaruka byagombaga kumugiraho we n’umuryango we.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Abamuzi bavuga ko yari umubyeyi mwiza warangwaga n’ubupfura. Yakundaga gusenga cyane, yari afite icyumba cy’amasengesho iwe. Yafataga buri muntu wese nk’undi ndetse yibonaga mu bantu bose.