Updates

Articles

PADIRI NIYOMUGABO Joseph
PADIRI NIYOMUGABO Joseph

Yavutse 1941

Mu cyahoze ari Komini Muko, Perfegitura ya Gikongoro

Se: Niyibizi

Nyina: Anastasie Nyirambibi Yavukanye n’abavandimwe 5, abakobwa 3 n’abahungu 2.

 

Yize seminari ntoya I Kabgayi kuva 1956, Seminari nkuru ayiga Orval, mu Ububirigi, yiga philosophy akomereza I Roma. Aho yize theology. Yahawe Ubusaserdoti kuwa 28 Nyakanga 1968, Orval mu Ububirigi.Yakomereje amashuri mu Ubufaransa, Strasbourg aho yakuye impamyabushobozi y’ikirenga mundimi.(MA)

Ibikorwa byamuranze: Mu gihe cya Jenoside, Padiri NIYOMUGABO Joseph yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyanika. Yanze gusiga Impunzi z’Abatutsi zari zamuhungiyeho n’ubwo na we yahigwaga. Ubwo bashakaga kumuhungishiriza kuri Diyoseze ya Gikongoro yarabyanze, agumana n’abamuhungiyeho, akomeza kubarwanaho abashakira ibibatunga kugeza ubwo bamwicanye na bo.

 

Impunzi za mbere zamugezeho kuya 12 Mata 1994. Arabakira, uko bagenda baba benshi babura aho bajya mu nzu, noneho abakirira mu gikari cya paruwasi, abandi bajya mu mashuri. Abaje bari baturutse i Murambi aho ubwicanyi bwari bwatangiye mbere. Yakoze uko ashoboye, abashakira ibyo kurya ndetse akajya no gusaba ibindi muri Caritas ya Diyosezi. Kuri 20 Mata, ni bwo igitero cy’interahamwe cyishe abantu bari kuri Paroisse. Bahageze nka saa yine z’amanywa, ibintu biracika, bica abantu umunsi wose.

Padiri Niyomugabo ntiyaguye mu gitero cy’ uwo munsi. Abicanyi, bayobowe n’uwari Bourgoumestre wa Karama, Ngezahayo Désiré, n’uwari Sous Prefet, Ntegeyintwari, baje kureba mu mirambo niba yapfuye.  Baramubura,  noneho  basigara Yayoboye seminari ntoya ya Kansi 1971-1973. Mu ishuri yayoboraga, nta munyeshuri wigeze atinyuka kumenesha mugenzi we mu imvururu zo 1973.

 

Yasabye Musenyeri we ko atakwemera ko seminari iba iy’ubwoko bumwe. Ntiyabyemeye. Nawe yahise asezera kuri uwo murimo, Musenyeri yemereye abaseminari b’Abahutu gusa ngo bagaruke kwiga. Yagiye i Burundi, ajyana n’abana bari birukanywe i Kansi, abashakira ishuri muri seminari ntoya ya Bujumbura mu Kanyosha. Yahamaze imyaka itatu, akomereza amashuri ye I Paris Sorbonne, ahoyakuye impamyabushobozi y’Ikirenga mu indimi (Doctorat).

 

Yapfuye 24/4/1994 Akarere: Nyamagabe Umurenge: Cyanika Akagari: Karama Umudugudu: Nyanza bamushakisha. Yari yabashije kwihisha muri Farumasi. Kuri 24/4/1994, ni bwo abaje gukuraho imirambo y’abishwe, barungurutse, babona abantu muri Farumasi bavuza induru, baraza baramufata baramwica. Ashyinguye mu rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika.

 

Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo

Abamuzi bavuga ko Niyomugabo Joseph yari umupadiri witangira Abakristu atarobanuye. Yari azwiho kuba umunyakuri no kwanga akarengane.Yari umuntu ushyikirana cyane akanga amafuti.