Ibikorwa byamuranze: Mpankiriho Frederic yahishe abamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri 1994 yagerageje kubarwanaho atanga amatungo n’amafaranga, ariko abicanyi babirengaho bamwicana n’umugore we n’abamuhungiyeho bose.
Mpankiriho Frederic yari Responsible wa segiteri Cyabakamyi, akarangwa cyane no kubana n’abantu bose yayoboraga nta kuvangura. Jenoside itangiye, iwe hahungiye abantu benshi. Abwira abicanyi ati: “Ndabaha icyo mushaka ariko mureke kwica aba bantu”. Abaha amafaranga, amatungo ariko baranga ahubwo bakamubwira kubiyicira ubwe. Abananiye, bica umugore we, bica n’abandi bantu bari bahahungiye babajugunya mu cyobo cyari ku biro bya segiteri Cyabakamyi. Na we baramujyana bigeze nijoro baramwica. Nyuma ya Jenoside, babashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside ruri ahitwa mu Nkomero ahahoze ari Komini Murama.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Bavuga ko Mpankiriho Frederic yari azi neza agaciro k’ubuzima bw’ikiremwa muntu. Yari afite inshuti mu Bahutu no mu Batutsi kandi agaha agaciro kubana neza n’abantu bose. Ibyo yabikuraga mu muryango we no mu kwemera kwe. Yumvaga atakora ikibi akibona cyane cyane kwica inzirakarengane nta mpamvu. Yagaragazaga ko umutima we umubwira kubana neza na buri wese kugeza ubwo yemera gupfana n’umugore n’abandi bari baje bamuhungiraho.