Updates

Articles

GISAGARA JEAN MARIE Vianney
GISAGARA JEAN MARIE Vianney

Yavutse mu 1966

Amazina y’ababyeyi Se: Kanyandekwe Canisius

Nyina: Mukankundiye Venantie

Yavukiye mu cyahoze ari Komini Nyabisindu, Umurenge wa Busasamana.

Ubu ni

Akarere: Nyanza 

Umurenge: Busamana 

Akagari: Rwesero 

Umudugudu: Gatunguru

 

Yize amashuri yisumbuye mubijyanye n’amategeko.Yashakanye na Ufitikirezi Rose nawe waje kwicwa muri Jenoside.Babyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa bombi barokotse ubwicanyi bwo muri jenoside.

Ibikorwa byamuranze: Ubwo yari Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu, Gisagara Jean Marie Vianney yanze ko muri Komini ye haberamo ubwicanyi. Yakanguriye abaturage n’abakonseye kutitabira ubwicanyi anagerageza gukumira interahamwe zavaga ahahoze ari Komini Rukondo afatanije n’abapolisi ba Komini. Yishwe ashinyaguriwe kugira ngo batinyure abaturage ba Nyabisindu kwitabira Jenoside.

Gisagara yabaye Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu mu gihe cy’amashyaka menshi. Yari muri PSD kandi yari yaritandukanije n’ibitekerezo byo kwica Abatutsi bya Hutu Power wasangaga mu mashyaka yose.Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yari itangiye, yakoze uko ashoboye akumira ubwicanyi muri Komini yayoboraga. Yegeranyije abaturage n’abakonseye abashishikariza kwanga no kwitandukanya n’ubwicanyi. Yarwanije interahamwe zateraga Komini yayoboraga ziturutse mu cyahoze ari Komini Rukondo, Perefegitura ya Gikongoro, afatanyije n’abapolisi ba Komini.Yageze n’aho ajya mu cyahoze ari Komini Rukondo gukumira ibitero by’interahamwe ziyobowe n’interahamwe yitwaga Basabose Abel. Yafashe abapolisi ba Komini na OPJ bajyana muri iyo Komini guhosha ubwicanyi, abapolisi barashe mu kirere batatanya  abari  bagabye  ibitero,  bafata  zimwe mu nterahamwe barazifunga. Abo mugice cy’interahamwe byarabarakaje, bahuruza abasirikare ba FAR baza gufungura za nterahamwe. Gisagara yakomeje gukumira ubwicanyi akangurira abakonseye n’abaturage kutishora muri Jenoside na bo baramwumvira. 

Bamukuye ku buyobozi bwa Komini Nyabisindu kuri 21 Mata 1994. Ni bwo na Jenoside yatangiye muri Komini ya Nyabisindu. Gisagara yatangiye kubaho yihishe kimwe n’abandi bahigwaga kuko abambari ba MRND bari baramubwiye ko bazamwica. Yahunganye n’Abatutsi ku musozi wa Giseke, afatanya n’abandi kwirwanaho kuko we yari afite imbunda. Yagarutse kwa sekuru i Busasamana, abicanyi barabimenya, bahagaba igitero, bamwica bamushinyaguriye kugira ngo batinyure abaturage bakore Jenoside.Yishwe tariki ya 8 Gicurasi 1994 bamwicana n’abapolisi bafatanyije na we guhangana n’abicanyi. Bishe n’abandi bo mu muryango we barimo umugore we n’ababyeyi be.

Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo

Gisagara J.M.Vianney yabonye akarengane akiri muto. Arangije amashuri abanza,yabuze ishuri kandi atabuze ubwenge ahubwo azira ivangura rishingiye ku turere ryaranze Leta ya Habyarimana. Amashuri yisumbuye yayigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Goma. Aho yigaga i Goma, yahamenyaniye na Ufitikirezi Rose, wari impunzi, baza no gushyingiranwa. Arangije kwiga yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Perezida wa Banki y’abaturage ya Nyabisindu, nyuma aba uwungirije Burugumesitiri (Assistant Bourgmestre).

Muri 1993, yaje kuba Burugumesitiri.

N’ubwo yari umuyobozi wa Komini, abo bakoranaga bamuhimbiraga ibirego byinshi binyuranye: bamwe ngo ni icyitso cy’inkotanyi; abandi ngo afata amafaranga ya Komini akayaha ishyaka rye rya PSD. Ndetse ntibatinyaga no kumubwira ko bazamwica.Yari yarabonye akarengane k’Abatutsi kandi yari yarumvise n’akababaro umuntu aterwa no gutotezwa mu gihugu cyitwa icye. Ibyo byamuteye imbaraga zo kurwanya akarengane.