Updates

Articles

MUKASARASI Godelive
MUKASARASI Godelive

Yavutse: 15/12/1956

Ababyeyi

Se: Mutarambirwa Félicien 

Nyina: Kanzage Félicité 

Aho yavukiye :

Akarere: Muhanga

Umurenge: Rongi

Aho atuye 

Akarere: Kamonyi

Umurenge: Rukomo 

Akagari: Taba 

Umudugudu: Nyarusange

Yashakanye na Rudasingwa Emmanuel mu 1980, babyarana abana batanu. Abariho ni batatu abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Umugabo we n’umwana wabo umwe bitabye Imana mu 1996 bishwe n’abacengezi.

Ibikorwa byamuranze : Mukasarasi Godelive yagize uruhare mu gufasha abapfakazi ba Jenoside gukira ibikomere, kwiyubaka no kwiteza imbere. Yakoreye ubuvugizi abagore bafashwe ku ngufu, abatinyura gutanga ubuhamya ku byababayeho no kwakira abana bavutse kuri iryo hohoterwa. Yagize uruhare mu bikorwa bihuza abantu mu byiciro bitandukanye hagamijwe guteza imbere umuco n’indangagaciro nyarwanda.

 

Yakoze ibikorwa bitandukanye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Mbere ya Jenoside, yari umukozi wa Komini Taba ushinzwe imibereho myiza. Amaze kubona ko Abatutsi bahigwa, yagerageje gufasha Abatutsi bagera ku munani (8) kubona indangamuntu zanditseho “hutu”zabafashije kunyura mu nzira bagahunga.

Mu gihe cya jenoside, yinginze abasirikare bari hafi aho, bamwemerera ko nabona abana babashije kurokoka ubwicanyi yababashyira bakabarinda. Yarabikoze ibyo bituma hagira abana b’Abatutsi barokoka.

Nyuma ya Jenoside, yagize uruhare rukomeye mu gufasha abapfakazi ba Jenoside gukira ibikomere, kwiyubaka no kwiteza imbere.
Yashinze umuryango SEVOTA (Service d’Encadrement des Veuves et Orphelins de Taba). Uyu muryango wakoze ibintu byinshi harimo :

  • gufasha abahuye n’ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwiyubaka no kwiteza imbere,
  • gufasha  abagore  bahohotewe  gutanga  ubuhamya  bw’ibibi bakorewe, bakava mu bwigunge no kumva bafite ipfunwe.
  • gutegura abagore bajyaga gutanga ubuhamya ku ihohoterwa n’ifatwa ku ngufu mu rukiko rwa Arusha cyane cyane mu rubanza rw’Akayezu wahoze ari Burugumesitiri wa Taba mu gihe cya Jenoside. Ibi byafashije kumva ko icyaha cyo gufata ku ngufu ari icyaha cya Jenoside nk’ibindi.
  • gufasha abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside kugerageza kwiyakira no kwakira abana bavutse ku ihohoterwa no kubabwiza ukuri ku mateka ya Jenoside.

SEVOTA yabumbiye hamwe mu matsinda yo kwiteza imbere abagabo batahigwaga mu gihe cya Jenoside bashatse abagore bacitse ku icumu babafasha kwiyumva mu muryango nyarwanda kuko basaga n’abahawe akato n’imiryango yabo ku mpande zombi.

Bashyizeho umugoroba w’amahoro mu matsinda yo gufashanya binyujijwe muri gahunda y’Agaseke aho buri wese yitanga agatura mugenzi we nk’uko byahozeho mu muco nyarwanda, bakavuga uko bamerewe bakagirana inama bimakaza umuco w’amahoro mu muryango nyarwanda.

Uko igitekerezo cyamujemo

Godeliva yari ashinzwe imibereho myiza muri Komini Taba, akaba mu muryango “Réseau des femmes oeuvrant pour le dévelopement rural” uharanira iterambere ry’abagore bo mucyaro. Mbere ya Jenoside yari afite inzozi zo kuzashinga ikigo cy’imfubyi kuko yabonaga abana b’impfubyi bagenda baba benshi aho yari atuye. Jenoside yabaye atarabigeraho ariko igitekerezo kikimurimo. Muri Jenoside, yabonye ko hari ibibazo bishya bikeneye igisubizo gishya. Impfubyi, abapfakazi, abafashwe ku ngufu, abana bavutse ku Batutsi kazi bafashwe ku ngufu n’interahamwe, abarokotse Jenoside babana n’abayikoze, n’ibindi. Mu Kwakira 1994, yumvise intumbero y’icyo yakora cyaba:”Service d’encadrement des veuves et orphelins de Taba” (SEVOTA).

Yegereye ubuyobozi bwa Komini Taba, bumuha uruhushya kandi bumufasha gutangiza icyo gikorwa. Mu byo bamufashije harimo: gukora urutonde rw’abagore b’abapfakazi ba Jenoside, imfubyi, abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside, abana babavutseho n’abandi bose bariho mu buzima bugoranye bwa nyuma ya Jenoside.

Taliki ya 8 Werurwe 1995, ni bwo bashinze ku mugaragaro umuryango SOVETA. Intumbero yabo ni:“Igihugu kirimo abagabo n’abagore baharanira amahoro”.