Updates

Articles

NDAGIJIMANA Callixte
NDAGIJIMANA Callixte

Yavutse mu 1965 

Se: Kamonyo Léopord (yapfuye 1975)

Nyina: Nyirakaje Félicité

Aho yavukiye: 

Akarere: Kamonyi 

Umurenge: Nyamiyaga 

Akagari: Bibungo

Umudugudu: Karubanda.

Ndagijimana Callixte yitabye Imana yarashakanye na Mukabalisa Oliva ubu ariho; bari batarabyarana umwana numwe, mu muryango wabo wa Callixte bari abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu. Abahungu babiri barapfuye (Callixte yappfuye muri Jenocide undi muvandimwe we aza gupfa nyuma ya jenoside).

Umukecuru we abana n’umuhungu we mukuru witwa GASIGWA Karoli (mukuru wa Callixte) arubatse afite abana bane.

Ibikorwa byamuranze : Ndagijimana Callixte yanze ko Abatutsi bicwa muri Komine Mugina yayoboraga. Yifashishije ubumenyi mu bya Gisirikare yari yarakuye mu ishuri rikuru rya gisirikare Ecole Supérieure Militaire (ESM) yagerageje guhangana n’ibitero by’interahamwe. Yakanguriye abaturage bo muri Komine yayoboraga kutitabira ubwicanyi kandi akajya no guhumuriza impunzi zari zahungiye kuri Paruwasi Mugina. Bamaze kubona ko Jenoside itazashoboka akiriho bamutumije mu nama ku cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, maze ubwo yatahaga bamwicira muri Komini Ntongwe.

 

Ndagijimana Callixte arangije amashuri yisumbuye yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare, muri ESM (Ecole Supérieure Militaire). Yaje kwirukanwa atarangije, azira ko avuka i Gitarama. Yaje kubona akazi ko kwigisha mu mashuri abanza i Mugina. Yarangwaga no gufasha abana kwiga kabone n’ubwo babaga badafite amafaranga y’ishuri.Yaje kuba Burugumesitiri wa Komine Mugina mu gihe cy’amashyaka ya politiki menshi.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga,   yahagurukiye guhangana n’interahamwe zaje zikurikiye abantu bahungiye muri Komini Mugina baturutse  mu Bugesera, i Kigali, n’andi makomini yo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Yabarwanyeho uko ashoboye, ndetse asaba abaturage yari ayoboye kutijandika muri ubwo bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Ahubwo ko bagerageza kurengera uhigwa wese wari uri muri Mugina.

Tariki ya 19 Mata 1994, yaje gutumirwa mu nama kuri Perefegitura i Gitarama n’uwari Perefe witwaga Nyandwi Fidèle. Agezeyo bamusabye ko yareka abaturage bagahashya umwanzi ari we Mututsi. We yerekana ko adashyigikiye uwo mugambi. Ni bwo Perefe yafashe icyemezo cyo kumwicisha. Barangije inama, bamusabye gutwara undi muntu bari kumwe aho agomba kumugeza hakurya y’iwe muri Komini Ntongwe. Bari bateze igico cy’abantu baza kubicira mu nzira.

Koko bageze mu nzira, baje gutangirwa n’abantu bitwaje intwaro, bamukura mu modoka baramwica. Amaze kwicwa, ni bwo muri Komine Mugina batangiye kwica Abatutsi. Abishoye mu bwicanyi bicujije nyuma impamvu batumvise inama ya Ndagijimana wabibabuzaga. Uwakoze Jenoside bamushinje ubwicanyi aricuza aravuga ati: “Burugumesitiri Ndagijimana yatubujije kwica Abatutsi turamunanira, none dore akaga turimo!”1.

Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo

Ndagijimana yakuze afite umutima mwiza ukunda abantu bose. Yakundaga kwitanga kugira ngo icyiza kiganze ikibi. Igihe cyose yaharaniraga ko abaturage babaho neza, ni we kandi watangije igitekerezo cyo kwigisha abana b’incuke kandi bakigira ubuntu mucyahoze ari Komini Mugina.