Updates

Articles

NTAMFURAYISHYARI Silas
NTAMFURAYISHYARI Silas

Yavutse: 11/01/1969

Amazina y’ababyeyi

Se: NDAYAVUZE Mathias

Nyina:UZAMUKUNDA Daphrose

Aho yavukiye

Akarere: Musanze 

Umurenge: Gashaki 

Akagari: Ntarama

Aho atuye

Akarere: Bugesera 

Umurenge: Rilima

Akagari: Nyabagendwa

Umudugudu: Karama

Yashakanye na MUKAGASHUGI Providence, 

babyaye abana barindwi. Bose bariho.

Ibikorwa byamuranze : Ntamfurayishyari Silas yitandukanyije n’umugambi wo kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside muri 1994 yakorewe Abatutsi ahungishiriza abagera kuri 20 i Burundi aho na we yaje guhungira atangiye guhigwa. Yakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

 

Guhera muri 1990, Ntamfura yinjiye mu gisirikari cya Leta (ex-FAR). Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Ntamfura Silas yakoze uko ashoboye kose atabara Abatutsi bari batuye mu Karere ka Bugesera aho yakoraga umurimo wa gisirikari mu kigo cya Gako. Intego yari yariyemeje ubwe kwari kubambutsa umupaka akabahungishiriza mu Burundi. Yabikoze inshuro ebyiri. Ubwa mbere hari tariki ya 13 Mata 1994 yajyanye abasaga 18, naho ubwa kabiri ajyana 2 umukecuru n’umwuzukuru we) hari tariki ya 16 Mata 1994. Abantu yatabaye ntiyari abazi. Yabonaga abakeneye gutabarwa akabafasha. Yifuzaga gutabara abakeneye gutabarwa bose. Kuko yari amaze igihe gito mu Karere ka Bugesera, ntiyari azi abaturage benshi, bityo kumenya abari bakeneye ubufasha byaramugoye. Ni yo mpamvu yatabaye bake kandi yarifuzaga gukiza benshi bashoboka.

Nk’Umusirikare, yari azi neza ko guhisha Abatutsi mu gihe cya Jenoside byari ikosa rikomeye cyane. Babigishaga ko Umututsi ari umwanzi, ko ari icyitso cy’inkotanyi kandi ko agomba gupfa. Ibyo yakoze yari azi neza ko byamushyira mu kaga gakomeye ko gupfa igihe icyo ari cyo cyose. Mu mwaka wa 1992, habayeho kwica Abatutsi muri ako gace ka Bugesera. Ngo ni bwo yababaye cyane abona abasirikari batabyitayeho, ntacyo bakoraga ngo bihagarare. Avuga kandi ko muri 1992 ubwo yageragezaga gufasha abo bitaga ibyitso, bagenzi be babifataga nabi cyane bikamusaba kwitwararika kuko yari abizi ko na we yahasiga ubuzima.

Itotezwa ry'Abatutsi ngo ryarakomeje aho avuga ko muri 1993 ubwo aho yari agiye gukorera akazi k’izamu hafungiye abantu bane, yasanze barakubiswe cyane, bafite ibikomere ku mubiri. Yaje kuganira na bo, asanga babashinja ko bateze igisasu (gerenadi) imodoka y’uwari ukuriye abasirikari i Gako. Yarabatabaye, abashakira icyo kurya kandi ubundi bitari byemewe ko bikorwa n’ushinzwe kubarinda.

Umunsi umwe, ari ku izamu, adjudant chef yamusabye gufungura abo bantu ngo abajyane aho bitaga ku Cyuzi, ariko we abona ko ari ukubajyana kubica, arabamwima. .Baramututse cyane bamugaya ko atari umukiga mwene wabo. We aricecekera kuko n’ubusanzwe ntakunda kuvuga menshi.

Nyuma y’uko indege ihanutse, uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenale amaze gupfa, habayeho gutangaza amakuru buri munota bashishikariza abantu kwica.

Tariki ya 11 Mata 1994, umwe mu basirikari basenganaga yamusabye ko bajyana gusahura i Nyamata ariko we arabyanga. Yarababaye cyane kuko abo bamushishikarizaga kujya gusahura bari abarokore, basengana. Yagerageje kubumvisha ko ibyo bakora bitajyanye no gusenga ariko biba iby’ubusa, baranga bajyana n’abandi gusahura.

Ibyo bikimara kuba ni bwo ibitero byo kwica abatutsi i Nyamata byatangiye tariki 12 Mata 1994.


Abayobozi be baje gutahura ko atorokesha abantu akabajyana i Burundi, bashaka kumwica ariko bamwe mu basirikare bari bamuzi ko ahungisha abatutsi bamufasha guhunga ari bo Munyanziza Pascal ubu uba i Butare na Kamanayo Leopord. Yaje guhungira mu gihugu cy’ u Burundi aba mu nkambi y’impunzi, abana n’abandi bari barahunze. Amaze kumenya ko ingabo za RPA zafashe Bugesera yaje yihuta afatanya na bo guhagarika Jenoside.

Yabaye kandi umusirikare mu ngabo zahujwe za RDF nyuma ya Jenoside ariko aza gusezera muri 1998 kubera ko yashakaga kwita ku muryango we kuko yari amaze gushaka umugore. Ibyo bikorwa yakoze byagize akamaro gakomeye cyane kuko yabashije kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside bagera kuri 20. Ubu bose baracyariho. Umukecuru yahungishije amufata nk’umuhungu we. Abari bato, bamufata nka mukuru wabo cyangwa nk’umubyeyi wabo.

Uko igitekerezo cyamujemo

Ntamfura Silas avuga ko bakiri abana bato bari baratojwe kwanga ikibi no kurwanya urwango. Umutima wo gufasha, uwo kubana neza n’abandi ndetse no gusenga nibyo umubyeyi wabo yakundaga kubatoza.

Ubwicanyi bwari bwibasiye Abatutsi muri 1994, yabuhuje n’ibyo yari yarabonye muri 1982, ubwo umwana w’umukobwa waje kwiga ku ishuri ryabo mu Ruhengeri, abana bose bamuteraniraho, baramukubita, bamupfura imisatsi, akorerwa ihohoterwa azira ko ari Umututsi Kazi. Ibyo byaramubabaje cyane, yibaza ukuntu abantu bangana gutyo bakora igitero cyo gufata umwana mugenzi wabo bakamujujubya. Yabonye ko ubugome bwariho bukabije cyane.

Yamenye ko Abatutsi barengana kandi batazira icyaha bakoze ahubwo bazira akarengane n’inyigisho mbi z’abanyapolitiki. Byamuhaye ingufu zo guharanira kurengera abatotezwa bose. Uwo mutima yarawukuranye ku buryo ari wo wamuyoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.