Updates

Articles

DUFITUMUKIZA Anaclet
DUFITUMUKIZA Anaclet

Yavutse 1963

Se: BURARIYO Ezechiel

Nyina : GAHIMAKAZI Elevanie

Aho avukiye: Nyagatare - Tabagwe

Aho atuye : Huye - Tumba - Rango-Kigarama

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dufitumukiza Anaclet yaranzwe n’urukundo, ubunyangamugayo n’ubudahemuka; kwitandukanya n’ibikorwa byo kwica Abatutsi ahubwo arabatabara, abafasha guhunga, abandi arabahungisha;

 

Umuco nyarwanda udufasha kumva neza uko u Rwanda rwariho kubera indangagaciro na kirazira rwari rukomeyeho. Zimwe mu ndangagaciro turi bwibandeho ni Ubumwe n’Ubudaheranwa. Kirazira nazo ni nyinshi ariko nkeya muri zo twavuga: kirazira kwica, guhemuka, kugambanira undi cyangwa igihugu, …
 
Ababyeyi b’Intwaza banasurwa kandi n’abandi bana cyangwa urubyiruko bari mu mashuri ya hafi aho batuye ku buryo baganira nabo bakabigisha byinshi bijyanye n’amateka, n’umuco nyarwanda. Abaturanyi b’Impinganzima babana neza n’ababyeyi b’intwaza, barasurana, bagashyigikirana mu byiza nk’iyo hari ubukwe barabatumira, haba n’ibyago bagatabarana, ku buryo mbese ubuzima bukomeza nk’uko bisanzwe mu muryango nyarwanda. Iyi mibereho mishya yahinduye byinshi mu mitekerereze y’ababyeyi bahoraga bigunze, nta cyizere cyo kubaho bafite ndetse bakanahangayikishwa n’uko n’igihe bazaba batabarutse, batazabona ubaherekeza bwa nyuma mu cyubahiro kuko nta muryango bari bakigira