Articles

Press Room

Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, yasabye abayobozi bo mu karere ka Ngoma gushyira imbaraga mu kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, bikava kuri 92,5 % bikagera ku 100%, abanyarwanda bakabana mu bumwe n’ubwiyunge budacagase.

Ubu butumwa Minisitiri Nsengimana yabugarutseho ubwo yaganiraga n’abagize ihuriro Unity Club Intwararumuri bo mu karere ka Ngoma. Iryo huriro rihuriyemo abahoze ari abayobozi kuva mu mwaka wa 1995, abagore cyangwa abagabo b’ababaye abayobozi, n’abayobozi bakiri mu mirimo.

Abagize iri huriro bagarutse ku bushakashatsi bwakozwe muri 2015 hagaragazwa uko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda buhagaze, bwagaragaje ko akarere ka Ngoma kari ku gipimo cya 93.9%, mu gihe ku rwego rw’igihugu biri kuri 92.5%.

Jean Philbert Nsengimana yagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo, asaba abagize ihuriro Unity Club Intwararumuri kuba imbarutso yo kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, kuko abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase.

Ati “Ubumwe n’ubwiyunge ni urugendo, ariko dukwiye gufatira hamwe ingamba z’uko iyo 7.5% isigaye twayirandura, kugira ngo tubashe kugera ku mudendezo w’ubumwe n’ubwiyunge bwuzuze bukwiye abanyarwanda.

Ntabwo abanyarwanda bakwiye ubumwe n’ubwiyunge bucagase, niyo mpamvu dukwiye gutuza ngo twumve ko twageze aho twifuza kugera, kandi tutarageza ku 100%.”

Yakomeje agira ati “Ijambo ryacu rikwiye kuba iritanga ihumure n’imbabazi, kugira ngo bibere abandi bikoreye umutwaro wo kuba barahemukiwe kuba nabo batera intambwe bakababarira, ku buryo ya 7% tutarageraho tugenda tuyigeraho hanyuma ubworoherane, urukundo, ubuvandimwe, ubunyarwanda, bigashinga imizi mu miryango yacu.”

Abagize ihuriro Unity Club Intwararumuri bo mu karere ka Ngoma bagaragaza ko bazashyira imbaraga mu kwegera abaturage bose, no kubaha ubutumwa bubashishikariza kubana mu mahoro, no kwigisha abashobora kuba bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwitwa Rutabingwa, uhagarariye abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kibungo yagize ati “Twizeye ko binyuze muri iri huriro rya Unity Club, hazabaho gahunda yuko abagize club z’ubumwe n’ubwiyunge bazajya bamanuka tukegera abaturage tugatanga ubutumwa, kuko harimo ababyeyi bake bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura, babibiba mu bana babo.Kandi nanone imbaraga zikwiye gushyira mu kwigisha ahinini urubyiruko, kubana neza.”

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, akaba n’umuyobozi uhagaragariye abagize ihuriro Unity Club bo mu karere ka Ngoma, avuga ko abagize iri huriro bazafasha mu kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu nama zubaka n’ibitekerezo bazajya baha abaturage mu tugari no mu mudugudu.

 

Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana

Article by

Unity Club