Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015 na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, byagaragaye ko Akarere ka Rubavu ari aka kabiri mu gihugu mu karimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo Gen. James Kabarebe yatangizaga ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge rifatanije na Unity Club mu karere ka Rubavu, yavuze ko impamvu zituma uturere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo tukirangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside, ari uko muri kiriya gihugu hakiri umwanzi. “Abasize bahekuye u Rwanda abenshi baracyazerera mu mashyamba ya Kongo babeshya abaturage ko bazataha barwana, ni ho habaye inkambi nyinshi z’impunzi, hari bamwe mu banzi b’igihugu bakihatuye”.
Gen Kabarebe yahumurije abatura ko ibyo bitagomba kubaca intege kuko “u Rwanda rutakiri igihugu cyo kugeragerezwamo Jenoside, n’ababigerageza ni amagambo gusa bafite nta cyo bashobora kugeraho”
Nk’uko byagaragajwe na Depite Renzaho Giovanni uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu ntara y’uburengerazuba, mu turere tukirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Akarere ka Musanze kaza ku mwanya wa mbere.
Yagize ati “ mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda, bwagaragaje ko Akarere ka Musanze ari ko kaza ku mwanya wa mbere mu turere tukigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, kagakurikirwa n’Akarere ka Rubavu.”
Mu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge hanashyizweho ku rwego rw’Akarere ka Rubavu Unity Club zizajya zifasha inzego z’ubumwe n’ubwiyunge guhera ku tugari kugeza ku midugudu.
Zizafasha mu kurushaho gukangurira abaturage kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge kandi abahoze ari abayobozi guhera mu 1994 bagafatanya n’abayobozi bahari mu kugera kuri iyi ntego.