Perezida Kagame yatangaje ko imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye igaragaza ko ruhagaze neza, ku buryo indi myaka 20 iri imbere igihugu kizayinjiramo kitajegajega.
Perezida Kagame abishingira ku mibare n’ibipimo by’Umuryango w’Abibumbye bigaragaza ko mu iterambere mu myaka 20 ishize u Rwanda ruri mu bihigu bifite umuvuduko mwinshi.
Agira ati “Muri 2001 abaturage bane mu Banyarwanda 10 babaga mu bukene bukabije, kuri ubu iyo mibare iri kugabanuka hafi y’umwe ku icumi (basigaye mu bukene).”
Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 15 Ukuboza 2016, ubwo yatangizaga inama ngarukamwaka y’Umushyikirano ya 2016, izamara iminsi ibiri.
Yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ryajyanye no kongera icyizere abaturage bagirira leta. Ati “Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bafitiye ikizere polisi n’ingabo z’u Rwanda kuri 95%.”
Perezida Kagame akomeza agira ati "Twafashe umwanya wa Politiki wacu, ntabwo ugifitwe n’ikindi cyose kitari mu nyungu z’Abanyarwanda.
Iri ni ihame rihora riharanirwa kugira ngo habeho kwigenga mu gukora ibikwiriye biri mu nyungu zacu. Tugomba buri gihe gutanga umusaruro abaturage batwitezeho.”
Perezida wa Repubulika akomeza ashimira Abanyarwanda kuba bakomeje kwishakamo ibitekerezo n’amikoro, babishingiye ku bumwe, umurimo no gukunda igihugu nk’uko ari byo bigize intego kigenderaho.
Yibukije abayobozi ko Umushyikirano ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma Abanyarwanda bakareba inzira banyuzemo bafatanije.