« IMPINGA NZIMA, kimwe mu bisubizo birambye mu kwita ku buzima bw’ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ».
Kuri iki cyumweru kuwa 21 Ukuboza 2014, abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bayobowe n’umuyobozi wungirije wa mbere Dr. Monique NSANZABAGANWA ; bashyikirije ubuyobozi bwa AVEGA urugo “IMPINGA NZIMA” maze bafatanyiriza hamwe kurushyikiriza abagenerwabikorwa bo mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Kayenzi, akagari ka Bugarama mu mudugudu wa Bunyegera.
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na AVEGA mu mwaka wa 2013 ku mibereho y’abanyamuryango bageze mu zabukuru 455 harimo 248 bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bwerekanye ibibazo bikurikira : Kwigunga, kwiheba no kuba intabwa (akato) ; kuba nta miryango bagifite, kuba bonyine no kutitabwaho n’umuryango nyarwanda muri rusange, ntibasurwe, ntibabone ubaganiriza ; kutita ku bitekerezo no ku byifuzo byabo ; Kuba bonyine ntibibone mu bo baturanye ; guhohoterwa ku mitungo yabo, kwamburwa ijambo, no kutamenya amategeko abarengera ; gutakaza imbaraga n’ubushobozi abenshi bugarijwe n’ubukene kubera intege nke z’izabukuru zitabemerera kugira icyo bikorera, indwara zihoraho, zaba izikomoka ku ngaruka za jenoside ndetse n’indwara zo mu za bukuru.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe na AVEGA bwagaragaje ko 80% by’ababajijwe mu nshike zishaje cyane kandi zibana bifuje ko bakubakirwa inzu bahuriramo n’abandi ziri mu turere batuyemo, bigatuma bumva batari bonyine kandi n’ushaka kugira icyo abafashisha yajya abasanga ahantu hamwe kandi hazwi kuko byagaragaye ko abenshi mu babyifuje batuye ahantu hagoye kugerwa bakegerezwa hafi y’ibikorwa by’amajyambere aribyo (Ivuriro, amazi, umuriro, isoko n’ibindi...) ndetse bakanagira umukozi uhoraho uzajya yita ku mibereho yabo ya buri munsi.
AVEGA yasanze byaba ari uburyo bwo gukemura mu buryo burambye ibyo bibazo by’abasaza n’abakecuru b’incike no kubashajisha neza, yiyemeza kwegera abandi bafatanyabikorwa no kubagezaho icyo gitekerezo. Ni muri urwo rwego bageze no ku muryango Unity Club uyobowe na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, Madame wa Nyakubahwa Prezida wa Repubulka y’u Rwanda. Igitekerezo icyakira neza, iragishyigikira ifata iyambere ishaka ubushobozi bwo kubaka izo nzu, byibuze imwe muri buri Ntara. Ku ikubitiro hahise haboneka inkunga yo kubaka iyi nzu “Impinga Nzima” ya Kamonyi.
Iyi nzu yatangiye kubakwa tariki ya 28 Kamena 2014 (aho twasije ikibanza mu muganda rusange dufatanyije n’abaturage ba Kayenzi) irangira tariki 16 Ukuboza, ni ukuvuga ko yubatswe mu mezi 5 n’igice, inzu yatujwemo ababyeyi 8 bafite n’abakozi 2 bazabana nabo babafasha muri byose umunsi ku wundi. Inzu irangiye itwaye amafranga ahwanye na 41.986.048 Frw. Muri yo, 37.000.000 Frw zatanzwe n’uruganda Rwanda Mountain Tea ruyobowe n’Umushoramari Egide Gatera, andi miliyoni 4.986.048 Frw yiyongereyeho yatanzwe na Unity Club, igiciro cy’inzu cyariyongereye kubera ko mu ntangiriro hatari habazwe urugo, tuza gusanga aba babyeyi bagomba gutuzwa ahantu hisoneye, mu ibanga n’icyubahiro, biba ngombwa kurwongeraho. Ameki color yatanze irangi ryose ryasizwe iriya nzu, REG, Energy Development cooperation Ltd nayo itugereza umuriro ku nyubako.
Hashingiwe kuri politike n’Ingamba za Minisiteri y’Ubutegetsi bwite bwa Leta n’iy’Uburinganire no guteza imbere umuryango, Unity Club Intwararumuri, ifatanije na AVEGA, ikomeje gushishikariza abanyarwanda n’abaturarwanda kugira umutima w’ubumuntu no guha agaciro n’icyubahiro abo babyeyi ngo bomorwe ibikomere n’amarira barize kubwo kubura ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi ; bafasha abo babyeyi bagizwe incike, ngo batuzwe, bitabweho mu buryo buboneye kandi bunogeye imibereho yabo myiza, tugendeye ku nsanganyamatsiko igira iti : “ Impore babyeyi, tubarere nk’uko mwatureze !”.
Muri uyu muhango hari hatumiwemo n’abana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Unity Club yasobanuriye abari aho impamvu nyamikuru batumiwe : “Twatumiye abana 50 bafite hagati y’imyaka 7 na 14, abana b’abakene ariko babahanga ; liste twashyikirijwe n’ubuyobozi bw’umurenge iratwereka ko abana bafite hagati y’amanota 60% na 90% kandi bagaragaza ko ari abakene koko, tukaba twizera ko byakozwe mu mucyo. Aba bana 50 barahabwa impano nk’ikimenyetso cy’uko bafite ababyeyi babakunda, babashishikariza kuba abana beza, bakaba intangarugero mu ishuri biga neza. Bahawe igikapu cy’ishuri kirimo amakaye, amakaramu, umupira wo kwifubika ndetse n’inkweto”.
Umuyobozi wungrije wa mbere wa Unity Club akaba n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiye inzego n’abantu kugiti cyabo bitabiriye uyu muhango aboneraho no kubashimira inkunga bantanze kuri iki gikorwa. Umushyitsi mukuru yasobanuriye abari bitabiriye uyu muhango izina ryahawe uru rugo rushya impamvu ryatoranijwe.
« Unity Club dufatanyije n’Avega rero, uru rugo twaruhaye izina IMPINGA NZIMA, akaba ari kimwe mu bisubizo birambye mu kwita ku buzima bw’ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ».
« IMPINGA NZIMA, ni ijambo ry’ikinyarwanda risa nk’irizimije, risobanuye agasozi gatanga ubuzima, aho aba babyeyi bazaba bateraniye mu rugo rumwe, bakumva baguwe neza kandi basusurutse. Iyo tuvuga agasozi ntabwo tuba tuvuga ubutaka gusa ahubwo tuba tuvuga ko n’abagatuye ubwabo bafite ubuzima bwiza, abazaza babagana bazasanganizwa urugwiro ndetse n’amafunguro ntazahabura kuko bazaba bahasanga izo mfura za banyampinga ».
« Dufatanyije na Avega, Impinga Nzima twiyemeje kuyiha agaciro ikwiye, tuyubakana urukundo n’icyubahiro, tuzirikana ko aba babyeyi bacu uyu munsi bashoboraga kuba bafite abana bari kuba baranabakoreye yenda ibiruta aha ».
Umuyobozi mukuru yashimiye by’umwuhariko aba bafatanyabikorwa bakoze uko bashoboye ngo iki gikorwa kigerweho : BRD, BRALIRWA, Cristal Ventures, RSSB, Diaspora Arusha, Banque Populaire du Rwanda, IRIBA center, WDA, NAEB, Kigali Investors company, BK, Ameki color, Rwanda Energy Group, Energy Development cooperation Ltd ndetse n’abandi bose biteguye kuza guhuza ingufu zabo n’izacu mu gukomeza iki gikorwa.
Mu ijambo rye, umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yakomeje agira ati : “Igihugu gifitiye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi umwenda ukomeye”. Yakomeje kandi yizeza abari aho ko iyi gahunda izakomeza no mutundi turere tw’igihugu kandi akaba yasabye abanyarwanda bose kubigira ibyabo.
Unity Club ikaba igiye guhita ikomerezaho inyubako “Impinga nzima” mu turere twa Huye, Kayonza, Rulindo na Rusizi, ku nkunga ya BRD, Bralirwa, Diaspora y’Umuryango Nyafurika y’Iburasirazuba (EAC) ya Arusha, BK, Banque y’abaturage y’u Rwanda, RSSB, Cristal Ventures, WDA, NAEB, Kigali Investors Company, Rwanda Energy Group na Energy Development Cooperation Ltd.