Articles

Press Room

Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro

Kuwa 30 Ugushyingo 2014, Unity Club yashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe ishuri ry’incuke kumugaragaro. Iryo shuri riherereye mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Cyanika, akagari ka Ngoma mu mudugudu wa Kinga mu kigo cy’ishuri cya G.S Ste Madeleine.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya G.S Ngoma RUSIZANA Bernard, ishuri ry’incuke ryatangiye mu mwaka wa 2005 ariko abana bakigira munsi y’ibiti kubera ikibazo cy’inyubako. Rimwe na rimwe abana bigiraga mu mashuri ya primaire iyo habaga hagize icyumba gisaguka bitewe n’umubare wabitabiriye uwo mwaka. Akagari ka Ngoma kagizwe n’imidugudu 6, hakaba hari ishuri ry’incuke rimwe gusa ryubatswe na Unity Club Intwararumuri.

Iri shuri ryubatswe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na Missionary Kim Bo Hye ukomoka mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo ndetse n’abaturage barerera muri icyo kigo babigizemo uruhare binyuze mu gikorwa cy’umuganda. Abana batangiranye naryo ubu bari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Ishuri ubu rifite abana bagera kuri 75 harimo abahungu 38 n’abakobwa 37 ariko baragenda biyongera kubera ko tukiri mu ntangiriro y’umwaka

Kubera ko imyidagaduro ari ngombwa mu buzima cyane cyane ku bana bakiri bato, Unity Club Intwararumuri yatekereje kububakira ikibuga kijyanye n’imyaka yabo kizajya kibafasha mu gihe barimo baruhuka banidagadura.

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya G.S Ngoma yijeje abafatanyabikorwa kubungabunga ibi bikorwa bahawe kandi bakarushaho kubibyaza umusaruro bashishikariza ababyeyi kwitabira kohereza abana babo muri iri shuri mbere yo kubohereza mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Yakomeje avuga ko ababyeyi bari kugenda barushaho gusobanukirwa neza umumaro wo kohereza abana babo muri iri shuri kandi ubukangurambaga bukaba bukomeje mu buryo butandukanye.

Biragoye ko abana b’imidugudu 6 baza kwigira muri iri shuri rimwe bahawe kandi bigaragara ko harimo urugendo rugoranye ku bana bato nk’aba. Unity Club irakangurira abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda bose kushyira imbaraga mu gufasha aba bana cyane cyane abo mu cyaro kandi ibi bishimangira gahunda ya Leta yo kugira ishuri ry’incuke muri buri mudugudu.

 

Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro

Article by

Unity Club