Articles

Press Room

Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho

Ubwo yasozaga umwiherero w’ihuriro ry’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 08/11/2014, barenga 300 aho baganiraga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda mu mpera z’iki cyumweru, Perezida Kagame yanenze abayobozi barangwa n’imvugo nziza ariko bagakora ibitandukanye nayo. “ Isura nziza dushaka ko abantu batubonaho turayifite, akarimi keza turagafite ariko gukora icyubaka bikaba umuco ngo bibe aribyo biranga abantu biragoye”.

Iri huriro rya 7 ry’Abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo bahuriye muri (Unity Club), rayri rifite insanganyamatsiko igira, iti "Ndi Umunyarwanda : icyomoro n’igihango”.”

Perezida Kagame yanibajije impamvu hari abantu muvugana gukora ibintu runaka ariko wahindukira bakikorera ibitandukanye nabyo, avuga ko ibyo ataribyo bikenewe. “Iteka ugahora ufite isura nziza ushaka kwereka abantu ko ariyo ikuranga ariko muri wowe no mu bikorwa bikunze kugaragarira mu buryo butandukanye nabyo bigahoraho. Umuntu arakubwira ko muri hamwe, mwubaka mu gitondo, nimugoroba ukamusanga asenya … Icyo dukeneye ni ukutabaho ubuzima bw’ikinyoma, kuvuga neza ariko ugakora nabi”.

Kagame yagaragaje ko atiyumvisha ukuntu nyuma y’imyaka 20 abantu badakura isomo mu mateka yahise n’ibyiza bimaze kugerwaho, aho bamwe bahora mu makosa amwe ariko agaragaza ko badashobora kwihanganirwa. “Abayobozi kenshi batuzuza inshingano uko bikwiye ntibivuze ko ari uko batabishoboye ariko ntibasubiza amaso inyuma ngo barebe amasomo bakwiye kuvana mu mateka yabo, bigahora byisubiramo… ahari abantu haba urunturuntu, ariko ntibivuze ko ukwiye kubyemera”.

Akomoza ku biganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, yasabye abayobozi bakuru ko ibitekerezo byiza bungurana iyo bari hamwe bagomba kubishyira mu ngiro bakubaka inzego zifatika n’Ubunyarwanda nyabwo. “Nifuza ko ibiganiro birimo ibitekerezo byiza tubivana mu mvugo tukabishyira mu bikorwa bya buri munsi tukiyubaka, tukubaka inzego zigakomera, umutekano, politike bikagira izina ry’ubunyarwanda kandi ry’uburambe dushakira umunyarwanda”.

Yasabye abayobozi kuraga abana igihugu kitarangwamo umwiryane

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kuraga abana b’u Rwanda igihugu kitarangwamo umwiryane, ibi ngo bidakozwe bazaba bakoze ishyano rikomeye ku gihugu.

Perezida Kagame avuga ko buri muntu agomba kwicara akagisha inama umutima we nta muntu umuri hejuru, akibaza uruhare rwe ku bazavuka ku buryo batazaragwa amacakubiri, umwiryane n’ubukene.

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko batagomba guhoraho mu buzima bw’ikinyoma, kuko ngo hari aho usanga umuyobozi avuga neza muri kumwe ariko yagera hirya agakora nabi, ku buryo hari n’abo usanga iteka bashaka guhora berekana ko ari abantu bafite isura nziza, nyamara barangwa n’umuco wo gusenya gusa.

"Uko twicaye ahagangaha, dushobora kuba tuvuga ibintu byiza, buri wese rwose ashoboye kuba yatanga ibitekerezo byiza, ariko kubikora biratandukanye, imvugo nziza twese turayifite, isura nziza yo hanze abantu dushaka ko batubonaho turayifite, akarimi keza turagafite ariko gukora nibyo birimo kutubera ikibazo.”

Yavuze ko bibabaje mu gihe bamwe mu bayobozi b’uyu munsi baba bakorera mu kinyoma. Yagize ati "Uko u Rwanda ruzamera ejo, biradusaba gutekerereza urubyiruko n’abana bacu, tukamenya aho abana bacu bazaba.”

Yakomeje agira ati "Abazadukomokaho mu myaka iri imbere bazaza basange twarabaraze iki ? Icyo kibazo mujye mukibaza buri wese avuge ngo abana bazaza mu myaka 15, 20 cyangwa 30 bazaza basange iki ? Ni mwe mubibazwa bayobozi, ubwo se nimubasigira umwiryane, ubukene mwumva bizaba bitababaje koko ? Nimubigenza gutyo iryo rizaba iri shyano muzaba mukoze”.

Yanongeyeho ko buri wese agomba kujya yireba akisuzuma ntawe umushyizeho urubanza, yibaze ubwe umusanzu yatanga wo kubaka igihugu kizarangwamo amahoro.

Gusa Kagame aravuga ko ibi bitashoboka, mu gihe hari hakiri abayobozi bamwe usanga barangwa no guharanira inyungu zabo, aho guharanira inyungu z’Abanyarwanda

Nta ndangare ikwiye mu Banyarwanda

Umukuru w’igihugu yongeye kwibutsa abayobozi ko ibyo bakora byose bihuza Abanyarwanda, ariko hari abandi bashaka kubisenya.

Yagize ati "Ntabwo waba uri indangare mu gihugu nk’iki no mu gihugu cyagize amateka dufite ngo ubeho, ntabwo bishoboka, muravuga Ndi Umunyarwanda kubera ko muzi ibyiza byayo, ariko hari abandi bavuga ngo ibi Abanyarwanda bihaye ni ibiki ? murabibona ko birirwa babyandika bavuga ngo Ndi Umunyarwanda ni ibiki ?.”

Yanasobanuye ko uretse abari mu gihugu usanga badindiza iterambere, hanze y’igihugu hari n’abandi badafite n’aho bahuriye n’u Rwanda ariko bahora bashaka kuryanisha abaturage.

Yagize ati "Hari abitwa ko bafite imbaraga barya utwabo bakarya n’utwabandi, kubera ko bo bafite imbaraga barya ibyabo bakabimara barangiza bakajya kurya iby’abandi, tugomba kubaka ubushobozi bwacu ku buryo ubishatse bimunanira.”

Kagame avuga ko ibishaka gusenya igihugu bitazabura, gusa hagomba kubaho guhangana n’ibibazo by’imbere mu gihugu ariko n’ibivuye hanze bikibukwa.

Abashaka gusenya u Rwanda bizabahenda

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko icyo Abanyarwanda basabwa ari ukwihuza bagahuriza hamwe imbaraga, ku buryo ushatse guteza umutekano muke mu gihugu bimugora. "Tugomba kubaka inzego zacu ushaka kugihungabanya akabanza akabitekerezaho, akamenya ko biri mu muhende, niko bikwiriye kumera nta nzira zirenze imwe ziriho, iyo ugiye kubishakira ahandi ubwo tuzasubira mu mateka twavuyemo kandi ayo mateka ntabwo ari ayo twarata kuko nta kirimo cyo kuyarata ”.

Yakomeje agira ati, "ushinzwe ubuzima bwacu aba nde ? Ugomba kutugenera uko tubaho ninde ? Bo ubagenera uko babaho ni nde ? abanyamadini mujye mudusobanurira, mujya mutubwira ko twese twaremwe n’Imana, Imana yaturemye dusumbana ku buryo yavuze ko hari abantu ku Isi baba Imana z’abandi bantu ?.”

"Kwiha agaciro no kudashaka kuvugirwa ngo abantu bakugenere uko ubaho cyangwa ubuzima bwawe bubaho bifite icyo bisaba, bidusaba gukora ibintu bizima, iyo ukora ibintu bitari bizima bituma ushaka kukugirira nabi ava hanze abona nawe aho ahera ”.

Perezida Kagame yavuze ko kubaka inzego z’umutekano, iza politike n’ubunyarwanda bigakomera, biri mu bizatuma abashaka guhungabanya umutekano batabona aho bahera.

 

Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho

Article by

Unity Club