Articles

Press Room

“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, atangiza k’umugaragaro Inama ngarukamwaka ya 7, yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari urugendo rugikomeza kandi buri muntu wese akwiye gukora uko ahoboye kugira ngo itazima, kuko ibitse ipfundo ry’Ubunyarwanda bwari bwarabuze mu Banyarwanda.Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 08/11/2014 kuri Kigali Serena Hotel aho iryo huriro ryabereye.

Madame Jeannette Kagame, yameneyesheje ko n’ubwo Abanyarwanda benshi batayumva kimwe hakaba hari abatarayemera, abagishidikanya ndetse n’abamaze kuyumva, bisobanuye ko ari urugendo rugikomeza kugira ngo abatarayimenya bayimenye ndetse banayitoze abandi.

Agira ati “Dukunda kubivuga ; amateka yacu yadusigiye ibikomere, ariko umuti wabyomora ni ukwiyumvamo Ubunyarwanda, tukaniyemeza kutazongera gutatira iryo sano ukundi, maze Ndi Umunyarwanda ikatubera koko Icyomoro ndetse n’Igihango.”

Yaboneyeho gutangaza ko mu gihe umwaka ushize u Rwanda rutangiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” hari byinshi byahindutse mu mitekerereze y’Abanyarwanda ariko yemeza ko hari n’ibyo bifuje ko byanozwa, n’abato bakifuza ko basangizwa amateka bagasigasira ukuri.

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yakomeje avuga ko “Ndi Umunyarwanda” Atari ugutanga ubuhamya gusa cyangwa gusaba no gutanga imbabazi. Yavuze ko ari ubuzima bw’Abanyarwanda bwa buri munsi, ikaba n’urugamba bahisemo kandi ruzahoraho.

Ati “Iyo dufashe umwanya, tugasesengura ishingiro ry’uru rugamba, dusanga nta yandi mahitamo twari dufite, kuko kwimakaza Ubunyarwanda ni imwe mu ndangagaciro ishobora guha Abanyarwanda ijabo n’ijambo mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw’amahanga.”

Yatanze urugero ku bihugu hirya no hino mu karere turimo ndetse no ku isi ibihugu byashoboye kwiyubaka, byarabigezeho kubera guharanira inyungu rusange (common interest) kandi bishingiye ku ndangagaciro zabo asaba Abanyarwanda ko ari byo byabaranga.

Yavuze ko u Rwanda rufite umwihariko ko rwagize Jenoside ariko rukabasha kuyivamo, detse n’ABanyarwanda bakongera kubana none bakaba bari kwiteza imbere. Ariko kugira ngo birambe bisaba gukomeza kwiyumvamo ko ikibahuje ari Ubunyarwanda n’indangagaciro.

Unity Club Intwararumuri ni umuryango washinzwe mu 1996, ushinzwe n’abagore b’abaminisitiri ndetse n’abafasha b’abaminisitiri bari muri guverinoma.

Mu 2007 nibwo watangiye kwemerera n’abagabo ba ba minisitiri cyangwa abagabo bafite abagore b’abaminisitiri kwinjira muri uyu muryango. Ugamije guteza imbere iterambere ry’igihugu nyuma y’aho kigwiriwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame

Article by

Unity Club