Articles

Press Room

Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali

Umuryango wa Unity Club Intwararumuri ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), byateguye Inama ngarukamwaka ya 7 ibera kuri Serena Hotel I Kigali, tariki ya 08/11/2014.

Iyo nama iba mu rwego rwo kwiyubaka kw’Abanyamuryango no kuba ku isonga mu guharanira no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda. Unity Club itegura ibiganiro bihuza abanyamuryango bayo buri mwaka ndetse n’abandi bayobozi babitumirwamo. Uyu mwaka wa 2014, Ihuriro rya 7 ryahawe insanganyamatsiko igira iti : “ Ndi Umunyarwanda : Icyomoro n’Igihango”.

“Ibi biganiro bitegurwa mu bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), nk’urwego rufite inshingano yo guhuza ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge. Ibi biganiro ni n’umuyoboro mwiza wo gufatanya n’abayobozi bakuru b’igihugu kubaka ubumwe n’ubwiyunge”.

Nkuko Unity Club ibisobanura impamvu z’iriya nsanganyamatsiko, ngo nuko “Ndi Umunyarwanda” ari urugendo dusangiye twese kandi rugakorwa na buri wese ku ntambwe ye. Komora ibikomere by’amateka nk’ayacu, bisaba igihe n’ubushake budaciye umucuba. Kongera kwimika igihango dufitanye n’Urwatubyaye, abato bacu bagakura bacyiyumvamo, bakakiraga abuzukuru n’abuzukuruza, ni indahiro ya Ndi Umunyarwanda.

Tubigarutseho ngo turebe neza ibyagezweho, uko byagezweho, aho bishimwa n’aho bitarumvikana neza, ahari imbaraga n’ahari inzitizi, kugira ngo twongere dutange umusanzu w’ibitekerezo n’imikorere mu gukomeza igika gitaha cy’urugendo rwa Ndi Umunyarwanda tuzakomeza. Kuva u Rwanda ruvanwa muri jenoside yakorewe abatutsi rwabashije kwisana, ndetse rumaze gutera intambwe ndende mu kwiyubaka, byose bishingiye ku buyobozi bwiza, umutekano, amahoro n’iterambere bya buri Muturarwanda.

“ Nk’Abanyarwanda, by’umwihariko b’Intwararumuri, twafashe iya mbere, duhangana n’ibibazo bifite imizi mu mateka agoye y’igihugu. Twahisemo kubiganiraho twashashe inzobe, tugerageza gukoresha ukuri n’ubworoherane. Ibigoye cyane twabihaye igihe n’ubufatanye, twirinda ko bitugusha, bityo twiyubakamo ubumwe n’ubwiyunge, naho kubyubaka mu Banyarwanda, tubigira intego ihoraho”.

Ihuriro rya 6 rya Unity Club Intwararumuri 2013 ryatangije mu bayobozi gahunda ya : ” Ndi Umunyarwanda”. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ni urugendo u Rwanda nk’igihugu rwiyemeje gusangiza Abanyarwanda bose, baba abatuye mu Rwanda, baba abatuye mu mahanga. Icyo cyifuzo cyari cyihaye intego, imikorere n’ingengabihe, gihinduka igikorwa gihurirwamo n’inzego zitandukanye z’Abanyarwanda b’ingeri zose. Nyuma y’ikurikirana-bikorwa (monitoring) ryakozwe na Unity Club na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Umuryango wa Unity Club Intwararymuri ugizwe n’Abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Ryatangiye muri Gashyantare 1996, rifite intego yo “kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”. Umuyobozi mukuru wa Unity Club akaba ari Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Mme Jeannette KAGAME.

Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali

Article by

Unity club