Articles

Press Room

“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa

Nsanzabaganwa Monique, Visi Perezida wa mbere w’umuryango Unity Club “intwararumuri” aratangaza ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” igamije kongera guha Abanyarwanda gutekereza ku isano bafitanye, no gufata ingamba zo guhuriza ku gukunda igihugu, kukirinda no kugiteza imbere.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 20/11/2013 ubwo hatangizwaga umwiherero w’iminsi ibiri ku bagize komite nyobozi y’akarere ka Nyamagabe, abajyanama bako, abafatanyabikorwa, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, ndetse n’abashizwe imibereho myiza n’irangamimerere mu mirenge.

Nsanzabaganwa ati “‘Ndi umunyarwanda’ ni gahunda y’igihugu igamije kongera kuduha umwanya nk’Abanyarwanda wo gutekereza ku isano dufitanye baba Abahutu, Abatutsi, Abatwa ….., turagira ngo twongere twibaze kuri iyo sano dufitanye, ese turacyayirimo ? ese twarushaho kuyiyumvamo dute ? no gufata ingamba zo kumva ko duhurije ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere”.

Ibi Nsanzabaganwa yabivuze agaruka ku kuntu ubwoko bwakoreshejwe nabi mu mateka y’u Rwanda ariko hakaba hagiye gushira imyaka 20 Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kwibonamo Ubunyarwanda aho kwibonamo amoko.

Gahunda yo kwimura amacakubiri hakimikwa Ubunyarwanda yatangiye mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 irakomeza, ariko ngo nyuma y’imyaka 19 isaga birakwiye ko Abanyarwanda bongera bakareba icyayiteye, bakareba aho bageze batera intambwe ndetse bagafata n’ingamba nshya aricyo kigamijwe muri ibi biganiro, nk’uko Nsanzabaganwa yakomeje abivuga.

Senateri Bizimana Jean Damascčne yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe nini mu kubaka iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko ngo amateka rwanyuzemo yateye abantu ibikomere ndetse n’ubu bikaba bigihari. Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ngo ije igamije kuganira kuri ayo mateka no kumva ko Abanyarwanda basangiye igihugu bakaba bagomba gufatanya kucyubaka nyuma yo kwakira amateka yacyo. Muri iki cyumweru umwiherero nk’uyu urabera mu turere twose tw’igihugu, naho kuva kuwa mbere tariki ya 25/11/2013 iyi gahunda igatangira kugezwa mu baturage hirya no hino mu tugari no mu midugudu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yatangaje ko icyumweru gitaha cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge nka kimwe mu bigize ukwezi kw’imiyoborere myiza kizarangira “Ndi umunyarwanda” igeze ku muturage wese, abayobozi kugeza ku tugari bitabiriye uyu mwiherero babigizemo uruhare, ndetse ngo ikaba izanakomeza gushimangirwa na nyuma yacyo.

 

“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa

Article by

Unity Club