Articles

Press Room

Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo

Kuri tariki 17 Nyakanga 2012, ku cyicaro cya BRALIRWA, habereye umuhango wo gutanga kumugaragaro isheke ingana Miliyoni 15 zo kubaka amazu 20 y’abana bo mu kigo cy’impfubyi cya Noheli cyo ku Nyundo, bamaze kuba abasore n’inkumi .

Ayomafaranga yatanzwe na BRALIRWA iyaha umuryango wa Unity Club ari nayo yafashe iyambere muri gahunda yo kubakira inzo mfubyi. Ibi bikaba bije nyuma y’aho

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yiyemeje gukura abana b’impfubyi mu bigo, bagashyirwa mu miryango.

Ayo mazu 20 arimo kubakwa mu Karere ka Rubavu, mu kibanza cy’ahitwa Kanembwe, azahabwa abo bana 20 bamaze gukura bo mu kigo cy’impfubyi cya Noel de Nyundo. Igiciro cyayo yuzuye azatwara miliyoni 178 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyamuremye Régine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, atangaza ko abana bamaze kuba bakuru na bo bashobora kwibeshaho nubwo batazi aho baturutse. “Bariya bana uko ari 20 ntibashobora kwibuka aho baje baturuka, nta n’umuntu bazi wo mu muryango wabo, ari nayompamvu yo kubaha icyizere cy’ejo hazaza bubakirwa amazu bakazitunga bakazatunga n’abandi”.

Unity Club yihaye intego yo kuyataha mu kwezi kwa 12

Monique Nsanzabaganwa, Umuyobozi wa mbere wungirije wa Unity Club, yavuze ko bihaye intego yo kuzuza ayo mazu mbere y’uko uyu mwaka urangira. “Ahubwo igihe twihaye ni kinini kuko ubu tugeze kuri 70% by’inyubako”. Yashimiye Bralirwa n’ibindi bigo byitabiriye gutanga ubufasha.

Nsanzabaganwa avuga ko kugeza ubu abagiraneza bamaze kugeza amafaranga kuri konti angana na 56,083,948, kandi inkunga iteganyijwe yose hamwe n’ategerejwe, izaba ingana na 70% by’akenewe kugira ngo ariya mazu 20 yubakwe.

Umuyobozi wa BRALIRWA, Jonathan Hall, atanga iyi nkunga yagize ati : ”Tuzakomeza gufasha nk’uko dusanzwe tubikora cyane cyane twibanda ku burezi, ubuzima, no kurengera ibidukikije”.

Usibye abemeye gutanga inkunga y’amafaranga n’ibikoresho byo mu rugo, hari n’abemeye gutanga ubufasha binyuze mu mirimo y’amaboko, harimo abasirikare n’abapolisi. Bazabikora mu cyumweru cya Army Week kizatangira ku itariki ya 26 Nyakanga.

 

Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo

Article by

Unity Club